Indirimbo ya 350 mu GUHIMBAZA

1
Mugenzi komera Yes’ ari hafi, Twamutegereje kera,
Tugiye kwitahir’ iwacu heza, Turirimbe ko dutsinze,
Twihangane twe kumuhemukaho, Kandi w’ ataduhemukiye,
Yatwerets’ urukundo ruhebuje, Nirwo rwatumy’ adupfira.
2
Mugenzi komera, Utegerez’ umudugudu w’ izahabu,
Wateguriwe abakiranutsi, Niho tuzaruhukira,
Ihangane ntabwo tuzagum’ aha, Mu buhanya no mu miruho,
Harubw’ umwijim’ uzatamuruka, Igitondo gitangaze.
3
Mugenzi komera dore araje, Uwo Muremyi wa byose,
Azanye n’ abamarayika benshi, Azanye n’ ingororano,
Ihangan’ ugez’ igih’ Umukiza, Azakubwir’ aya magambo,
Ngo mugaragu mwiz’ ukiranuka, Igire mu munezero.
4
Mugenzi ujy’ uhora wihanganye, Komeza kwizera kwawe,
Amarira yawe ahanagurwe maz’ uzahabwe n ‘ ikamba,
Ihangane mwene Data ni koko, Isezerano rye n’ impamo,
Uzianirayo n’ abakijijwe, Na Yes’ Umukiza wacu.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 350 mu Guhimbaza